Date:

Share:

U Rwanda rwafunze imipaka ine iruhuza na Congo

Related Articles

Imipaka ine ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iherereye mu Karere ka Rubavu yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yatangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026 ko imipaka ibaye ifunzwe mu gihe kitazwi mu rwego rwo gukumira Ebola.

Yagize ati “Hafashwe icyemezeo cyo guhagarika urujya n’uruza rw’abambuka mu rwego rwo gukumira iki cyorezo. Niyo mpamvu twabaye dufunze imipaka iduhuza na Congo.”

Mulindwa yasobanuye ko imipaka yafunze ari iya Petite Barrière, Grande Barrière n’uwa Kabuhanga ndetse n’inzira yo mu mazi ikoresha icyambu.

Meya yakomeje avuga ko ubu inzego z’ubuzima zikomeje gusuzuma Abanyarwanda bari kwambuka bava muri RDC n’Abanye-Congo bari gutaha kuko bo bakiri kwemererwa gukoresha imipaka.

Umupaka wa Petite Barrière

Imipaka ihuza Umujyi wa Rusizi na Bukavu yo iracyafunguye.

Ikigo cy’Afurika cyo kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) cyatangaje ko ikiza cya Ebola cyadutse muri DRC mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bw’icyo gihugu

Africa CDC yatangaje ko abantu bagera kuri 246 banduye Ebola naho abandi 80 ikaba yarabishe, biganje mu mijyi ya Mongwalu na Rwampara.

Imipaka ine niyo yafunzwe kubera Ebola

Ebola yavumbuwe mu 1976 muri Zaïre, ari yo DRC y’ubu, ndetse byibazwa ko yakwirakwiriye iturutse mu ducurama (uduhungarema mu Kirundi). Iki ni ikiza cya 17 cy’iyi ndwara yica iterwa na virusi cyadutse muri icyo gihugu.

Amakuru avuga ko Ebola yageze no mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’umujyi wa Gisenyi nyuma yo kwambuka ikagera muri Uganda.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles