Inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Forces) ziravugwaho ko zongeye kutera muri Uganda y’Iburengerazuba zikica abantu aho umubare ukomeje kuzamuka.
Kugeza ubu itangazamakuru rya Uganda rivuga ko abantu 10 ari bo bamaze kumenyekana ko bishwe.
Ni amahano yabaye mu masaha y’igicuku mu karere ka Kamwenge ahagana saa saba 1:00 aho abantu bari bakiryamye maze bakumva abantu batabaza basaba ubufasha.

Ikinyamakuru ChimpReports kivuga ko ingabo za UPDF zoherejwe muri aka gace igitaraganya ngo zigihe aba bagizi ba nabi ndetse zigarure ituze ku baturage.
- Advertisement -