Date:

Share:

Mozambique: Ibyihebe byateze ‘ambush’ ingabo z’u Rwanda

Related Articles

Ibyihebe byiyita ibya Islam byateze igico abapolisi n’ingabo z’u Rwanda zari mu irondo mu karere ka Mocimboa da Praia mu majyaruguru ya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2024 nkuko Umuyobozi w’Akarere ka Mocimboa da Praia, Sergio Cipriano, yatangaje.

Yagize ati “ahagana mu ma saa yine na 15 z’ijoro, irondo ry’ingabo z’u Rwanda ryaguye mu gico cyari cyatezwe n’ibyihebe. Ibi byaje kuvamo kurasana, maze umukobwa umwe ukiri muto ahasiga ubuzima. Ibyihebe byahise bihunga.”

Ikinyamakuru cyo muri Mozambique cyavuze ko muri icyo gico ku ngabo z’u Rwanda, umukobwa w’imyaka 16 ari we warashwe ahita apfa.

Nta makuru ku bakomeretse cyangwa abapfuye ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda cyangwa abaterabwoba.

Bikekwa ko itsinda ryateze igico ryari rito rigizwe n’abantu barindwi cyangwa umunani.

Cipriano yavuze ko ibintu byifashe neza kandi inzego z’umutekano za Mozambike ziri maso kugira ngo ibintu bikomeze kugenda neza.

BWIZA

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles