Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunze Uworizagwira Florien uzwi mu muziki nka Yampano kubera ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha iterabwoba ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu muhanzi yafashwe tariki ya 16 Gicurasi 2026 nyuma y’igihe ashakishwa n’inzego z’ubugenzacyaha.
Yampano akekwaho ibyaha byabereye mu bihe bitandukanye bikavugwa kandi ko nyuma yo kumenya ko hari ikirego cyatanzwe kuri we yahisemo kwihisha mbere yo kwisanga yitabye RIB.
Kugeza ubu, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, dosiye ye ikaba iri gutegurwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.