Date:

Share:

Kigali: Bisi itwara abanyeshuri yarenze umuhanda-AMAFOTO

Related Articles

Mu mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri yakomerekeyemo abana barenga 20 bari bagiye ku ishuri gutangira amasomo y’igihembwe cya kabiri.

Ni impanuka ya bisi yabereye mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama iva Rebero yerekeza ku ishuri rya Path to Success International aho yarenze umuhanda ikomeza mu ishyamba.Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yemeje aya makuru avuga ko nta muntu wayitakarijemo ubuzima, abakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro bitandukanye.

Icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana gusa amakuru avuga ko iyi bisi yakoze indi mpanuka mu myaka ibiri ishize.

Bivugwa ko kandi bisi nyinshi mu zitwara abanyeshuri ziba zishaje cyane, ababyeyi bagakomeza kunenga amashuri ashyira ubuzima bw’abana babo mu kaga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles