Perezida Paul Kagame yatangaje ko yamenye amakuru y’impanuka y’imodoka ya bisi nto itwara abanyeshuri yakoze impanuka abarenga 20 bagakomereka.
Perezida Kagame anyuze ku rubuga rwe rwa Twitter yahumurije imiryango yabo bana avuga hakorwa ibishoboka byose bagakira vuba.
Yagize ati “Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.”
Ni impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama ahagana saa 8:00 iva Rebero yerekeza ku ishuri rya Path to Success International.
Iyi modoka yarenze umuhanda ikomeza mu ishyamba.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yemeje ko nta muntu wayitakarijemo ubuzima.
Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.
— Paul Kagame (@PaulKagame) January 9, 2023