Date:

Share:

Habonetse imirambo y’abantu 8 ireremba mu Kivu

Related Articles

Abantu umunane bagaragaye bareremba mu Kiyaga cya Kivu bitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri ubwato barimo burohamye.

Ni impanuka y’ubwato yabereye mu Kivu ku ruhande rwa Depubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku cyambu cya Bukavu.

Radio Okapi ivuga ko kugeza ubu umubare w’abantu bari muri ubu bwato utaramenyekana ariko abantu umunane basanzwe bareremba mu mazi bapfuye.

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Kivu y’Amajyepfo, Mathieu Alimasi, niwe wemeje aya makuru avuga ko ari impamo.

Yagize ati “Hari abantu 8 barohowe barimo abagore bane n’abagabo bane bajyanwa ku bitaro bikuru bya Bukavu. Dukomeje gushakisha abandi.”

Bivugwa ko aba bantu bari mu bwato maze bakikanga ubundi bwato bunini bwabasatiraga bamwe bagatangira gusimbukira mu mazi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles