Musoni Straton wahoze ari Visi Perezida w’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ashinzwe gukurikirana ibya Politike avuga ko amakuru avugwa ku Rwanda mu mahanga ahabanye n’ukuri kw’ibibera imbere mu gihugu.
Ibi Musoni abivuga ashingiye ku kuba yarazanywe mu Rwanda kandi yari asanzwe mu ishyaka ritavuga rumwe na leta yumva ko azagirirwa nabi.
Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru ryamusuye mu kigo gusubiza abahoze ari abasirikari n’abandi bakoranaga bya hafi mu buzima busanzwe cya Mutobo yatangaje ko yumvaga ko nagera mu Rwanda azaraswa.
Reba ikiganiro na Musoni hano:
Musoni wize ibijyanye n’iterambere ry’icyaro mu gihugu cy’Ubudage ari Mutobo kimwe n’abandi batahutse bahoze mu mashyamba mu rwego rwo kwitegura gusubira mu buzima busanzwe.
Abahoze mu mashyamba ya #Congo batahuka bakakirwa mu kigo kibasubiza mu buzima busanzwe cya #Mutobo bashyiriweho ishuri rya #TVET ribafasha kubona ubumenyingiro n'ibya tekinike pic.twitter.com/JRx3dWLSmv
— KIGALI UP (@KigaliUpNews) February 25, 2023