Date:

Share:

Muhoozi yibasiye ubutegetsi bwa se ashaka gusimbura

Related Articles

Gen Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko Uganda iyobowe n’abasaza barimo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni umubyara avuga ko bakuze hari byinshi badashoboye gukora.

Ibi Gen Muhoozi yabivugiye ku rukuta rwe rwa Twitter ashimangira  ko azahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri 2026.

Muhoozi  yagaragaje ko uburyo Kampala yugarijwe n’imyuzure kubera kutagira ibikorwaremezo bigezweho byamubabaje.

Ati “Mwese nakiriye amashusho mwanyoherereje agaragaza imyuzuye yibasiye Kampala ejo. Biteye ubwoya n’igisebo ku gihugu cyacu kuba tudashobora kubaka ibikorwaremezo mu mujyi wacu. Mureke abakiri bato b’uyu munsi bayobore murebe itandukanire.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu bibazo Uganda yugarijwe nabyo harimo kuba iyobowe n’abantu bakuze kandi ikaba igaragaramo ruswa n’icyenewabo.

Ati “Ni bangahe muri mwe mwemeranya nanjye ko igihe cyacu kigeze? Turambiwe kuyoborwa n’abakuze bataduha ijambo. Iki ni igihe cy’urungano rwacu. Ubu butumwa bukunde kandi ubusangize abandi.”

“Ejo hazaza, ibi bintu by’abantu bamwe banyereza umutungo wacu kubera icyenewabo bizarangira burundu! Tuzongera twubake igihugu cyacu bundi bushya kandi tugikure mu kangaratete ka ruswa.”

Nyuma y’ubu butumwa burebure Muhoozi yagiye yandika mu bihe bitandukanye yasoje agaragaza ko yiteguye kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse agaragaza ko yatinze gufata izi nshingano.

Ati “Intwari yanjye Fidel Castro yafashe ubutegetsi afite imyaka 32, ndasatira imyaka 49, mu byukuri ntibikwiriye. Umwanya w’Umukuru w’Igihugu ukwiriye abantu bato.”

“Mwagiye mushaka ko mbisubiramo iteka! Ntacyo bintwaye, mu izina rya Yezu Kirisitu Imana yanjye, mu izina ry’urubyiruko rwose rwa Uganda n’urw’Isi ndetse no mu izina ry’impinduramatwara yacu ihambaye nzahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2026.”

Gen Muhoozi atangaje ibi mu gihe n’ubundi amaze iminsi ashyamiranye na bamwe mu bikomerezwa muri National Resistance Movement (NRM) bamushinja gusiga icyasha iri shyaka no gutesha agaciro ibyo ryakoze.

Kugeza ubu ntacyo Perezida Museveni aratangaza kuri iyi myitwarire y’imuhungu we.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles