Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023 nibwo inkuru ivuga ko Paul Rusesabagina aza gufungurwa nyuma y’ibaruwa yandikiye Perezida Paul Kagame amusaba ko yamuha imbabazi.
Ni inkuru ikomeje gucicikana ivuga ko Nsabimana Callixte ‘Sankara’ nawe aza gufungurwa.
Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Perezida Paul Kagame avuga ko hari indwara zidakira afite ndetse ashaka kujya kwita ku muryango we n’abuzukuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Avuga ko bitewe n’imyaka agezemo akomeje gufungwa yazarushaho kuremba cyane ariko na none akavuga ko ahawe imbabazi atazongera kujya mu bya politike y’u Rwanda mu minsi yose asigaje kubaho.
Agira ati “Ndasaba imbabazi kugira ngo mbashe gusubira muri Amerika mu muryango wanjye. Hari impamvu nyinshi navuga ariko iya mbere nuko ngeze mu zabukuru kandi mfite n’umubare w’indwara zidakira. Ndakwizeza ko nta zindi gahunda za politike mfite kandi ibibazo bya politike bivuga ku Rwanda nzabitera umugongo.”
Rusesabagina yari yatawe muri yombi muri Kanama 2020.
