Paul Rusesabagina wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 25 hamwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari warakatiwe imyaka 15 bagiye gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.
Ni inkuru ikomeje gucicikana hano mu Rwanda no hanze aho aba bombi bari barahamijwe ibyaha by’iterabwoba byakozwe na MRCD/FLN.

Yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano ku Isi (Global Security Forum) yabereye i Doha muri Qatar, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Werurwe 2023.
Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, atangira kuburana ku itariki ya 20 Mutarama 2021, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.