Kambogo Ildephonse wayoboraga akarere ka Rubavu yasabye imbabazi ku makosa yakozwe hagobokwa abaturage bahuye n’ibiza.
Ni nyuma yaho yegujwe ku ngufu aryozwa kutuzuza inshingano ze uko bikwiye.
Anyuze kuri Twitter ye yemeye amakosa asaba imbabazi ku makosa yabayeho.
Yagize ati “Nsabye imbabazi ku bitaragenze neza mu kugoboka abahuye n’ibiza. Ndashimira Nyakubahwa @PaulKagame uha urubyiruko amahirwe n’uruhare mu kubaka igihugu, nshimira n’#Inganji za @RubavuDistrict ku cyizere bari barangiriye. Ndacyafite imbaraga n’ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye. Ndacyafite imbaraga n’ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye.”
Ibaruwa yamweguje
