Uwari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana Ildephonse Kambogo wamaze kweguzwa aryozwa kudashyira mu ngiro inshingano ze yasabye abakozi bakoranaga “gukorera igihugu aho gukorera umuntu”.
Ni amagambo yagarutseho mu ijambo rye risezera yavuze mu muhango wo guhererekanya ububasha.
Nzabonimpa Déogratias usanzwe ari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu niwe wabaye umuyobozi w’akarere mu gihe cy’agateganyo.
Yagize ati “Mubwire abakozi batabonetse ko umuyobozi ucuye igihe yabashimiye ariko hari ubutumwa, ‘ntimuzakorere umuntu [ahubwo] muzakorere igihugu’.”

Mu bindi Kambogo yagarutseho harimo kuba yagaragaje ko azakomeza kuba hafi akarere nk’umujyanama ndetse no mu mishinga itandukanye anakomeza ahamya ko agifite imbaraga zo gukomeza gukorerea igihugu.
Kugeza ubu amakuru avuga ko yegujwe azira kutita ku baturage muri ibi bihe u Rwanda rwahuye n’ibiza byibasiye n’akarere ka Rubavu yayoboraga.
Ni amakosa we ubwe yemeye mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter asaba imbabazi.
Yagize ati “Nsabye imbabazi ku bitaragenze neza mu kugoboka abahuye n’ibiza. Ndashimira Nyakubahwa @PaulKagame uha urubyiruko amahirwe n’uruhare mu kubaka igihugu, nshimira n’#Inganji za @RubavuDistrict ku cyizere bari barangiriye. Ndacyafite imbaraga n’ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye.”
Gushyingura abishwe n’ibiza