Inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zagaragaje ko urukingo rw’agakoko ka SIDA kazwi nka HIV ruri gutanga icyizere.
Ni urukingo ruri mu igeragezwa kuva mu mwaka wa 2021 mu bihugu by’u Rwanda n’Afurika y’Epfo.
Umushinga w’uru rukingo rwo mu bwoko bwa mRNA uterwa inkunga n’umuryango udaharanira inyungu wa International AIDS Vaccine Initiative (IAVI).
Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kurwanya agakoko ka HIV muri RBC, Dr. Gallican Rwibasira, yambwiye The New Times ko kuba u Rwanda rurimo gukorerwamo igeragezwa ari amahirwe akomeye.
Dr. Rwibasira avuga ko ubu igeragezwa ry’uru rukingo riri ku cyiciro cya mbere.