Mu masaha ya mu gitondo ku rubuga rwa Twitter habyutse hacicikana amakuru avuga ko mu ishuri rya IPRC Kigali hari abanyeshuri batawe muri yombi bafatanywe ibisasu.
Amakuru yaje kuba ibihuha nkuko ubuyobozi bw’iri shuri bwatangaje busobanura ko ari gahunda nshya ishuri ryashyizeho yo gucunga umutekano.
Ni inkuru yasaga nk’iyaciye igikuba ariko IPRC yemeje ko nta bisasu byagaragaye muri iri shuri ahubwo ari gahunda ijyanye no gucunga umuteko nk’ishuri rya leta kubera ibikoresho by’agaciro birimo.
IPRC yagize iti “Mwaramutse neza @wa_habi, nta bisasu byafatiwe muri@IPRCKigali, aya makuru ni ibihuha. Ahubwo nk’uko company ishinzwe gucunga umutekano yasabwe gukaza umutekano mu nama zitandukanye zabaye, batangiye gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.”
Umwe mu bakoresha Twitter bari baciye igikuba ko hari abanyeshuri batawe muri yombi:
Muyandi makuru ng muri iprc kigali abanyeshuri bagera muri 5 bafatanwe ibisasu???????? nimvuga igisasu ntugirengo nifilm plz the real ibisasu???? wumvengo ubu kwinjira birasaba icyemezo kimyitwarire ndakurahiye???????????? habaye kuri Airport pic.twitter.com/i3MdbP4Aug
— cool’st_wa_Habi (@wa_habi) July 13, 2023