Date:

Share:

Senateri Nyirasafari yasabye imbabazi

Related Articles

Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Esperance ni umwe mu bayobozi basabye imbabazi nyuma yo kwitabira umuhango wo kwimika umukono.

Nyirasafari yavuze kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe Abanyamuryango ba FPR  ko kuba yaritabiriye umuhango wo kwimika umutware w’abakono, Kazoza Justin, nk’inshuti ye ari amakosa akomeye yakoze nk’umuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Yavuze ko mu buzima busanzwe we atari umukono.

Yagize ati “Ni amakosa akomeye nakoze nk’umunyamuryango [wa FPR] ndetse n’umuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu yo kudashishoza nkitabira uriya muhango ku buryo ndimo abo twari kumwe twabivuzeho tubona ko uko bimeze atari byo yemwe bituma tunataha kare turabisiga ariko sinabashije no kubivuga ngo ngaragaze uburyo ibyakozwe atari byo. Ni amakosa akomeye nakoze nkaba nongera kubisabira imbabazi Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wacu n’abanyarwanda.”

Nyirasafari yavuze ko yagizweho ingaruka n’amateka igihugu cyanyuzemo, ko adashobora gushyigikira icyatanya abanyarwanda.

Ati “Kuba rero narabigiyemo mu by’ukuri ni ukudashishoza kandi nabyo ni amakosa akomeye. Nkaba niyemeza kujya nshishoza kurushaho, ikindi ni uko ibyakozwe, hari n’ahandi bikorwa, ntabwo rwose bikwiriye.”

Mu bandi bayobozi basabye imbabazi harimo Visi Meya ushinzwe Ubukungu w’Akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew, wavuze ko na we yitabiriye umuhango wo kwimika Kazoza.

Yasobanuye ko nk’umuyobozi hari ingaruka ubwitabire bwe bushobora kugira kandi ko icyo gikorwa cyabayemo ukudashishoza no kutareba kure.

Kimwe n’abandi bayobozi basabye imbabazi, bose biyemeje gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda bakirinda ibindi byose byabatanya no kwijandika mu bikorwa nka biriya.

Iyi nama yanzuye ko umutware w’abakono avuyeho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles