Date:

Share:

Guverineri Habitegeko yakomoje kuri dosiye y’imicanga nawe yavuzwemo

Related Articles

Guverineri Habitegeko François yasobanuye ko ibibazo by’ubucukuzi bw’umucanga byavuzwe mu karere ka Rutsiro nawe izina rye rikazamo ntaho ahuriye n’abari ku ruhembe rwabyo.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Igihe aho yemeje ko yasuzumaga ibyo Nyanama yakoze kandi uwavugaga izina rye ntaho bigeze bahurira.

Dosiye y’imicanga izina ryanyu nka Guverineri ryavuzwemo cyane. Byagenze gute?

Icyo navuga nanjye nagiye mbibona cyane mu itangazamakuru, gusa igitangaje ni uko ari umwe wavugaga gusa muri ba rwiyemezamirimo benshi. Ntabwo njye nigeze murenganya, nta n’aho twigeze duhurira. Uwo rwiyemezamirimo yari afitanye ibibazo n’akarere, njyewe abo nagiraga inama ni inama njyanama, ni nabyo mpererwa ububasha n’amategeko.

Inama njyanama yagiye ifata ibyemezo bitari byo. Guverineri rero asuzuma ibyemezo byafashwe n’inama njyanama, akareba ko byubahirije amategeko.

Uriya ntabwo yari yujuje ibisabwa. Icyo atari yujuje muri dosiye ye kandi cyanagaragajwe n’akanama kabishinzwe, yaburagamo icyemezo cy’ubushobozi mu by’imari gitangwa n’ikigo cy’imari kibifitye ububasha yaba banki cyangwa ubwishingizi.

Icyo nicyo nasobanuriraga inama njyanama nticyumve, ariko atari ukutacyumva ahubwo bafite ibindi ngira ngo bashaka. Ibyo twamwakaga biteganywa n’amategeko, twaramubwiraga ngo nagende yuzuze ibisabwa aze bisuzumwe n’inzego zibishinzwe.

Ubu bigeze he?

Hari itsinda ryavuye ku rwego rw’igihugu riri kudufasha kugira ngo ibintu byongere bijye ku murongo ndetse hatagira na serivisi zimwe abaturage babura. Ni igisubizo kurusha uko byari bimeze mbere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles