Umuraperi Rick Ross wavugwaga kuba mu rukundo n’umunyamideri ukomoka muri Tanzania uzwi nka Hamisa Mobetto ntibakiri kumwe.
Ni nyuma yaho Mobetto agaragaje undi mukunzi we mushya. Mobetto ari mu rukundo n’umuherwe ukomoka muri Togo, Kevin Sowax.
Rick Ross ubu ntagikurikira Mobetto ku rubuga rwa Instagram.

Aba bombi bari bigeze kugaragara bari kumwe Dubai mu bihe byiza muri 2021, amafoto n’amashusho atandukanye yatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga.