Date:

Share:

Mushikiwabo yasubitse kujya i Kinshasa

Related Articles

Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) wemeje ko Umunyamabanga Mukuru wawo Louise Mushikiwabo atazitabira imikino ya Francophonie iteganyijwe kubera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni icyemezo cyatangajwe mu gihe Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yari yavuze ko Mushikiwabo azitabira.

Umuvugizi wa Mushikiwabo, Oria Vande Weghe, yabwiye AFP kuri uyu wa Kabiri ko atazitabira iyi mikino izamara iminsi 10 kubera ko atigeze ashyikirizwa ubutumire.

Yaguze ati “Ibyo biteza urujijo ndetse byatumye Umunyamabanga mukuru asubika urugendo rwe.”

Amakuru avuga ko mu nama ya Francophonie yabaye muri Kamena, RDC yatangaje ko ubutumire bwa Mushikiwabo buri mu nzira ndetse azabushyikirizwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, mu buryo igihugu cyakiriye iyi mikino gitumiramo Umunyamabanga Mukuru.

Hari andi makuru yacicikanaga avuga ko DR Congo idashaka ko Mushikiwabo yakandagira ku butaka bwabo muri ibi bihe umubano w’ibihugu byombi urimo agatotsi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles