Akarere ka Rubavu kahishuye ko kari mu biganiro n’abategura iserukiramuco rya Kivu Fest mu rwego rwo gukemura impaka zavutse mu bitaramo biheruka.
Tariki ya 11 Nyakanga 2023 nibwo hacicikanye amakuru avuga ko KIVU FEST igiye kwimukira Karongi, benshi bagaragaza ko batishimiye imikoranire yajemo agatotsi ku mpande zombi.
Ni amakuru yemejwe na Bruce Intoro ukuriye Kivu Fest.
Mu kiganiro na The New Times yavuze ko umwaka utaha bazakorera, ibi bitaramo biba akenshi iminsi ibiri, mu Karere ka Karongi.
Amakuru ava mu karere ka Rubavu avuga ko ubu aba bombi bari mu biganiro ngo harebwe ko amakosa yabaye yakemurwa.
Visi Perezida w’Inama Nyanama y’ Akarere ka Rubavu, Bwana Mbarushimana Sefu, aherutse gutangaza ko habaye ukutumvikana n’abategura Kivu Fest aho bashakaga kwiyongeza amasaha ariko kubera impamvu z’umutekano hagakurukizwa amabwiriza yari mu masezerano.
Mbarushimana avuga ko hari ibiganiro nabo bigamije gukemura amakosa yabaye ariko agashimangira ko ibitaramo bitaba imbogamizi ku nzego z’umutekano.
Yagize ati “nta na rimwe tuzemera ko umushoramari waje gukorera mu karere kacu ka Rubavu atazubahiriza amabwiriza y’inzego z’umutekano z’igihugu cyacu. Hari amasaha twumvikana nawe igitaramo kiba kigomba kurangira kugira ngo dukomeze tubungabunge umutekano wacu. Icyabayeho rero nuko umushoramari yashakaga kurenza igihe cyumvikanyweho kandi murabizi ko gahunda zijyanye n’umutekano ziba zigomba gukomeza.”
Yakomeje agira ati “ariko nanone ntabo akarere ka Rubavu kazabura gukomeza kuganira nabo bashomari kugira ngo hubahirizwe amabwiriza.”
Reba uko byari byifashe!
AMAFOTO: Inkumi ziganje mu bitabiriye igitaramo cya Kivu Fest