Ubuyobozi bw’igisirikari cy’u Rwanda (RDF) bwemeje ko amakuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ibihuha.
Ni ibirego byacicikanye ku munsi wejo aho RDF yavugwaga ko yinjiye muri Congo ikagaba igitero mu Ntara Kivu y’Amajyaruguru.
Tariki 27 Nyakanga nibwo FARDC yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bw’iki gihugu.
Itangazo rya RDF rivuga ko “ibi birego nta shingiro bifite ndetse biri mu murongo w’ubuyobozi bwa RDC wo kuyobya uburari ku bibazo biri mu gihugu.”
Kubeza ubu ibihugu byombi ntabwo umubano uhagaze neza ahubwo wajemo agatotsi aho leta ya Kinshasa igaragaza ko nta bushake ifite mu gushyira akadomo kuri ibi bibazo.
U Rwanda rwongeye gutanga gasopo kuri Congo ishaka gushoza intambara