Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwambuwe inshingano zo gutanga amasoko yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie, yavuze ko RURA izajya itanga icyemezo cyemeza ko rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa noneho Umujyi wa Kigali abe ariwo utanga isoko.
Niko bizajya bikorwa kandi no mu mijyi yundi yunganira Kigali mu gihe ukora ibikorwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange azaba ariho agiye gukorera.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ibiri ishize abagenzi batega imodoka kenshi zijya mu nta bagaragaye baraye muri gare ya Nyabugogo kugira ngo baze gutanguranwa n’izigahuruka mbere.
Kugeza ubu gutwara abantu biracyari imbogamizi aho abagenzi bamara amasaha menshi muri gare zimwe na zimwe batarabona imodoka.