Date:

Share:

Musanze: Abantu 116 bafashwe basenga bitemewe

Related Articles

Abantu 116 bafatiwe mu rugo rw’umuturage Gumyusenge Jacques utuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze basenga binyuranyije n’amategeko.

Aba bakristo biyita Abera berejwe muri Christo bafashwe ahagana saa tatu z’ijoro mu Kagari ka Rwambogo, mu Mudugudu wa Runyangwe nyuma y’aho abaturanyi batanze amakuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yemeje aya makuru avuga ko batari babisabiye uruhushya.

Ati “basengeraga mu rugo rw’uyu muturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ntibigeze babisabira uburenganzira kandi n’inzego z’Ibanze ntabwo zari zamenyeshejwe. Ikindi kandi  itorero ryabo ntabuzima gatozi rifite, mbese ntirizwi.”

SP Mwiseneza Jean Bosco yagiriye inama abaturage kujya basengera ahemewe n’amategeko.

Aba bantu bari baturutse mu turere 13 twa Kamonyi,Huye, Kayonza,Rwamagana, Gasabo, Nyarugenge, Rutsiro, Musanze, Rubavu, Gakenke, Karongi, Rusizi na Nyamasheke.

Nyuma yo gufatwa bigishijwe hanyuma basabwa gusubira iwabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles