Date:

Share:

Umunyamakuru Jean Paul yatawe muri yombi

Related Articles

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wigenga Nkundineza Jean Paul  tariki 16 Ukwakira 2023.

Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga rwa X (Twiter) yavuze ko Nkundineza akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube.

Buvuga ko “RIB yafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance). Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.”

Umunyamakuru Théo wa Ukwezi arafunzwe

Nkundineza  yari aherutse kumvikana mu ruhame avuga ku ikatirwa rya Prince Kid  asa nuwibasira Mutesi Jolly.

Yagize ati “Nk’umuntu wari uzi ibibazo byabaye hagati ya Mutesi Jolly na Prince Kid, naravuze nti “uramutsinze, uramugaritse, genda wisengerere, …ugende umurye.”

Ubu Nkundineza afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles