Date:

Share:

Yishe abapangayi be bose banze kumwishyura

Related Articles

Umugabo wo mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yishyikirije Polisi nyuma y’uko ateye icyuma umukunzi we n’abandi babiri bakodeshaga iwe abica abaziza ko banze kumwishyura ubukode.

David Daniel w’imyaka 54 ukomoka muri New York yishyikirije sitasiyo ya Polisi ya 113 mu majyaruguru ya Rochdale nyuma y’uko yishe abantu babiri bari bacumbitse iwe baranze kumwishyura kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira abicana n’umukunzi we.

Ubwo yageraga kuri sitasiyo ya Polisi yavuze ko aje kwitanga kuko amaze kwica abantu batatu hanyuma avuga neza ibiranga urugo rwe Polisi ihita yihutira kujya kureba ko ibyo uwo mugabo avuga ari ukuri.

Polisi koko yasanze umukunzi we yapfuye ndetse ari kumwe n’abo bapangayi babiri bapfanye icyakora ntabwo intwaro Daniel yakoresheje yica aba bantu yari yaboneka nk’uko Umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza rya NYPD, Joseph Kenny abitangaza.

Joseph Kenny yatangaje ko uyu mugabo Daniel nta kindi cyaha yari yarigeze akora gusa akaba yamaze gutabwa muri yombi akurikiranweho ubwicanyi.

Imiryango y’abitabye Imana ntabwo iratangazwa ariko irimo kugirana ibiganiro na NYPD.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles