Date:

Share:

Depite Frank Habineza na bagenzi be bakoze impanuka

Related Articles

Depite Frank Habineza na bagenzi be barimo Hon Germaine Mukabalisa na Hon Manirarora Annoncée bakoze impanuka y’imodoka nyuma yo kugongwa n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yari yikoreye amabuye.

Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ubwo aba badepite bari berekeje muri siporo mu Karere ka Bugesera.

Nta numwe wahatarakirije ubuzima ahuwo Imana yakinze akaboko bose barara batashye iwabo mu ngo zabo gusa imodoka barimo yangiritse cyane.

Habineza yatangaje ko iyi mpanuka ikimara kuba bahise bajyanwa igitaraganya ku Bitaro byitiriwe Umwami Faysal kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Yagize ati  “twakorewe ibizamini byose, njyewe ndikubababara cyane mu gituza ariko hari mugenzi wanjye wababaye cyane. Turacyariho yari kuba ari inkuru mbi.”

Uko ari batatu nyuma yo kwitabwaho n’abaganga batashye iwabo.

Abegereye ikirunga cya Nyamuragira basabwe kuba maso

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles