Muri iyi minsi mikuru utubari za resitora n’utubyiniro ndetse n’ahandi abantu bidagadurira byahinduriwe amasaha yo gufunga bisubizwa nkuko byahoze.
Ubu isaha yo gufunga yashyizwe saa 5:00 za mu gitondo guhera tariki ya 15 Ukuboza 2023.
The New Times ivuga ko yavuganye na Bruce Intore ufite akabyiniro ka La Noche nightclub akemeza ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro ba nyi’iri utubari bagiranye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) mu rwego gufasha abanyarwanda muri rusange kwizihiza iminsi mikuru.
Yavuze ko iyi gahunda izageza tariki ya 7 Mutarama 2023.
Ubusanzwe amasaha yo gufunga mu minsi isanzwe yabaye saa saba zo mu rukerera (1:00am) naho muri wikendi aba saa munani 2:00am.
- Advertisement -