Date:

Share:

Koreya y’Epfo: Hatowe itegeko rica kurya akaboga k’imbwa

Related Articles

Koreya y’Epfo yamaze gutora itegeko ribuza abantu kongera kurya imbwa aho hateganyijwe ibihano birimo gufungwa imyaka itatu.

Inteko Inshinga Amategeko ya Koreya y’Epfo yatoye itegeko rihagarika ibikorwa byose bijyanye no kurya akaboga k’imbwa no kugacuruza. Abadepite 208 bose batoye iri tegeko.

Itegeko riteganya ko umuntu uzahamwa n’icyaha cyo kutubahiriza amabwiriza agenga guhagarika kurya imbwa azatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2027 ko azakatirwa igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu y’amadorali arenga ibihumbi 22 by’idorali hafi miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda.

Guca kurya inyama y’imbwa bishyigikiwe n’impirimbanyi ziharanira kurengera uburenganzira bw’inyamaswa kandi na Perezida uri ku butegetsi, Yoon Suk Yeol, nawe yagaragaje ko abishyigikiye hamwe na Madamu we, Kim Keon Hee.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi muri iki gihugu igaragaza ko habarurwa aho bororera imbwa harenga 100 n’amaresitora ari hafi 1,600 acuruza aka kaboga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles