Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo humvikanye amasasu menshi yaguyemo umuntu umwe.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Gafuku, Akagari ka Gikombe mu murenge wa Rubavu mu ijoro ryakeye.
Amakuru ava mu baturage batuye muri aka gace avuga ko abandi babiri bafashwe abandi bahita basubira muri Congo.
Nubwo nta rwego ruremeza aya makuru, bivugwa ko uwapfuye kimwe na bagenzi be binjiye mu Rwanda mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Ibi bikomeje kuvugwa mu gihe urugamba rukomeje hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC.
- Advertisement -