Visi Perezida wa Sena, Espérance Nyirasafari, na mugenzi we Marie Rose Mureshyankwano basabye ko Akarere ka Rubavu gashyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’ubujura n’urugomo.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2024 ubwo abasenateri bahuraga n’abahagarariye amakoperative muri aka karere ka Rubavu muri gahunda ya Sena yo kuzenguruka igihugu basuzuma gahunda za leta zigenewe abaturage uko zirimo gushyirwa mu bikorwa.
Mu bibazo byatuwe abasenateri bibangamye cyane harimo ubujura n’urugomo bikigaragara muri aka karere gafatwa nk’akubukerarugendo n’ishoramari .
Abaturage bo mu mirenge ya Bugeshi, Mudende na Nyamyumba, bari mu bafashe umwanya wo kubaza, basabye abasenateri ko bafashwa iki kibazo kigakemuka ku buryo burambye.
Rubavu: Kuvuga no gukoresha izina ‘Abuzukuru ba shitani’ ntibyemewe
Uwera Thereza D’Avilla wo mu murenga wa Mudende yatakambiye abasenateri ko abajura bishora mu mirima yabo, ibirayi bikiri uruyange.
Mu gusubiza aba baturage baturutse mu makoperative atandukanye, Visi Perezida wa Sena, Espérance Nyirasafari, yasabye buri wese gushyira aho ake ku bufatanye n’inzego z’umutekano ibibazo by’ubujura n’urugomo bigashakirwa umuti.
Yagize ati “Mu minsi yashize twumvaga ngo abuzukuru ba shitani tukumva ntabwo tubyumva ukuntu muri Rubavu abantu bagomba kwigira gutyo. Rwose ibi bintu, akarere kacu k’ubukerarugendo, kumva ngo abajura, kumva ngo abuzukuru, abo banyarwa biyita n’amazina mabi, rwose nyaboneka tubirwanye, aho turi tubirwanye uko umuntu ashoboye [mu] ubushoozi bwe.”
“…kuko bikomeje gutya n’ubukerarugendo tubona, nibi murimo mukora, abavuye hirya no hino bakabahahira mu minsi iza batangira gutinya Rubavu. Ni ukuvuga rero ngo nta kubajenjekera, aba rero basambo nkuko yabise [uwabajije ikibazo] rwose namwe murahari, polisi turi kumwe n’amarondo akore aba bantu tubarwanye.”
Umuyobozi w’Akarere, Bwana Prosper Mulindwa, we yabwiye abitabiriye iyi nama ko hari ingamba zirimo gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukemura iki kibazo nubwo atigeze azikomozaho.
Ati “Ibibazo by’urugomo, dufite ingamba nyinshi turi gukoresha kandi tuzanakomeza. Tuzabikemura, ndumva iki kuri njyewe ntabwo kimbereye ikibazo.”

Wakwibuka ko igihe Meya Mulindwa yiyamamariza kuyobora aka Karere ka Rubavu umwaka ushize yagaragaje ko afite ubunararibonye mu guhangana n’ibibazo bya ruswa n’akarenga ndetse n’ubujura.
Icyo gihe yagize ati “Muri iyo nzira yose nanyuzemo, nagiye ngerageza kuba umunyakuri, ndwanya akarengane n’ubujura. Navuga ko mutazicuza kuba mwarantoye.”

