Date:

Share:

Guhahisha inyama udufuka na za ‘Envelope’ byaciwe

Related Articles

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) rwahagaritse ikoreshwa ry’udufuka n’impapuro zikoreshwa n’abantu bahaha inyama.

RICA ivuga ko ibi bikoresho bishobora guteza ingaruka ku buzima bwa muntu kandi ‘bihabanye n’Iteka rya Minisitiri N°013/11.30 ryo kuwa 18/11/2010 ryerekeye Itwarwa n’Icuruzwa ry’Inyama’ mu Rwanda.

Iri teka rivuga mu ngingo ya 10 ko “Bibujijwe gupfunyika inyama mu mpapuro cyangwa ibindi bidashoboka kozwa neza, byanduye cyangwa byigeze gukoreshwa ikindi kintu”.

Veterineri ushinzwe Isuku n’Akato muri RICA, Dr Gaspard Simbarikure, avuga ko aya mabwiriza yakabaye yaratangiye gushyirwa mu bikorwa kuva muri 2010.

Bamwe mu bacuruzi b’inyama mu mujyi wa Musanze babwiye The New Times ko hakiri ingorane zo kuba abantu batari babyumva aho usanga benshi baza guhaha inyama ariko nta bikoresho bitwaje cyangwa se bari mu rugendo bataha.

Hamissa Uwase ni umwe muri abo bacuruzi b’inyama.

Agira ati “Biragoye, turimo kubabwira ko guhahisha anvelope byacitse, bamwe bakagenda bakagaruka babyitwaje ariko abandi bakagenda ntibagaruke.”

Elton Nkurunziza, uhagarariye abacuruzi b’inyama muri Musanze we avuga ko leta yagashatse uburyo bwo gukora amasashe abora cyane ko hari ibigo biyakora, igashyiramo imbaraga ku buryo abacuruzi b’inyama bayabona byoroshye.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles