Perezida Paul Kagame yasabye ba ofisiye bashya 624 binjiye mu ngabo z’u Rwanda (RDF) kurangwa n’umuco wo kwanga ububwa n’ibindi bikorwa by’ubugwari.

Ibi yabitangaje mu ijambo yavuze aba ba ofisiye bashya basoza amasomo yabo.
Yagize ati “Mukwiye kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki….mukabyanga, mukabirwanya.
“Urupfu rero Abanyarwanda bakwiye guhitamo gupfa, ni urupfu bahangana n’ubazanaho urwo rupfu. Rwose mbisubiramo kenshi ariko bwikwiye kuba umuco.”
“Ntabwo mukora ibyo mwatojwe gusa ahubwo mugomba gukora n’ibyo umutima ubabwira, kwanga agasuzuguro, kwanga ubugwari, kwanga ububwa, ugapfira ukuri.”
Perezida Kagame yashimiye kandi ubutwari bw’umukecuru wanze guhitamo urupfu ari bwicwe abibajijwe n’abashakaga kumwica.
Ati “Uwo mukecuru ni intwari. Ni cyo gikwiriye kubaranga mwebwe n’abandi Banyarwanda: kwanga ubagaraguza agati.”