Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwaraye rutangaje ko rufunze Barikana Eugene wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kubera gutunga intwaro binyuranije n’amategeko.
RIB ivuga ko bamusanze afite gerenade imwe na magazine y’imbunda yo mu bwoko bwa AK47.
Ni intwaro we avuga ko “yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.”
Akurikiranyweho icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko giteganwa n’ingingo ya 70 y’itegeko ryerekeye intwaro.
Aramutse abihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
- Advertisement -