Igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangeje ko cyaburijemo ‘Coup d’etat’ yari igamije guhirika ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi.
Mu murwa mukuru wa Kinshasa habaye kurasana hatati y’abantu bambaye imyenda y’ingabo za leta hamwe n’abarinzi bacungira umutekano Vital Kamerhe.
Igisirikari cya Congo kuvuga ko “mu rukerera cyaburijemo ‘Coup d’etat’ abagizi ba nabi bagatabwa muri yombi harimo abanyamahanga nyuma y’irasana ryaguyemo abantu batatu.”
Umuvugizi w’ingabo za Congo Brigadier General Sylvain Ekenge yabwiye itangazamakuru ko umutekano wagarutse ariko yirinze kugira byinshi atangaza.
Irasana ryabereye mu bilometero bibiri uvuye ku ngoro ya Perezida, agace gaherereyemo ambasade zitandukanye.
Ibi bibaye nyuma y’isubikwa ry’amatora y’abayobozi b’Inteko Inshinga Amategeko muri Congo yaraye asubitwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2024.