Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Barikana Eugène icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko rumuhanisha gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu isomwa ry’uru rubanza kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, Urukiko rwatangaje ko rwasanze Barikana agomba guhanwa ariko akagabanyirizwa ibihano kuko yaburanye yemera icyaha.
- Advertisement -