Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyamaze kwemeza ko indwara ya Monkeypox (Ubushita bw’Inkende) yageze mu Rwanda.
RBC ivuga ko abantu babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende (Monkeypox) imaze iminsi ivugwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko nubwo atari indwara ifite ubukana bukabije ariko abantu bagomba kwirinda.
Uburyo rero bwo kwirinda iyi ndwara harimo gukaraba intoki kenshi no kutajya ahari abayanduye cyangwa kubonana na bo.
Kugeza ubu amakuru ahari ni uko iyi ndwara yandurira mu kuba abantu bakwegerana cyane n’umuntu uyirwaye.
Gusomana no gupfumbatana bishobora kuba imwe mu nzira zo kuyikwirakwiza.