Date:

Share:

Abarenga 50 baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Kivu

Related Articles

Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2024 mu Kivu ku ruhande rwa Congo habereye impanuka y’ubwato bwari butwaye abagenzi bwerekeza i Goma.

Ubu bwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu mu burasirazuba bwa Congo, buhitana nibura abantu 50, nk’uko ababyiboneye n’amaso babitangarije Reuters.

Ntabwo haramenyekana neza umubare w’abantu bari muri ubu bwato cyangwa umubare w’abantu bapfuye ariko abatangabuhamya bavuze ko babonye serivisi z’ubutabazi zikura nibura imirambo 50 mu mazi.

Bavuze ko abantu 10 barokotse bajyanwa mu bitaro byaho.

Abatangabuhamya bavuze ko ubwo bwato bwari bwuzuyemo abagenzi, bwarohamye mu gihe bagerageza guhagarara hafi y’icyambu cya Kituku.

Ubu bwato Bwavaga i Minova mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bwerekeza i Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuze ko ibikorwa byo gutabara byakomeje kandi umubare w’abapfuye ukaba utaramenyekana kugeza ubu.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles