Date:

Share:

‘Marburg’ yishe abandi bantu mu Rwanda

Related Articles

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2024 abandi bantu babiri bishwe n’icyorezo cya ‘Marburg’.

Kugeza ubu umubare w’abamaze kwicwa n’iyi ndwara mu Rwanda wabaye umunani naho abanduye baguma kuba 26 naho abari kuvurwa baba 18.

Tariki ya  27 Nzeri 2024 abarwayi ba mbere nibwo bagaragaye mu Rwanda.

Mu rwego rwo gukumira iyi ndwara, kuri iki Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze amabwiriza agaragaramo ingingo y’uko ibikorwa byo gusura abarwayi mu mavuriro atandukanye byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 14, mu kwirinda iyi ndwara.

Agena kandi ko uwapfuye azize iyi ndwara nta kiriyo kizajya gikorwa, mu gihe kumushyingura bizajya byitabirwa n’abatarenze 50.

Uwishwe n’iyi ndwara kandi nta muhango wo kumusezera ku rusengero cyangwa ku Musigiti uzajya ukorwa, ahubwo uzajya ubera mu bitaro.

Nubwo bimeze gutyo, Abaturarwanda basabwe gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles