Date:

Share:

MINISANTE yemeje ko abantu batandatu bishwe na Marburg

Related Articles

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu batandatu bamaze kwitaba Imana bazize icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg mu gihe abantu 20 ari bo bamaze kuyandura mu gihugu hose.

MINISANTE ivuga ko abahitanwe n’iyi ndwara n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga.

Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko harimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane abantu bose baba barahuye n’abitabye Imana hamwe n’abayirwaye ngo bitabweho mu buryo bwihariye.

Ibi bitangajwe nyuma y’umunsi umwe iyi Minisiteri ivuze ko iki cyorezo cyamaze kugera mu Rwanda.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles