Inzego z’ubutasi za Leta yunze Ubumwe z’Amerika (USA) zaburiye kandida ku mwanya wa Perezida, Donald Trump, ko ashobora kwivuganwa n’ibitero biturutse muri Iran.
Ibi bitero BBC ivuga ko bigamije kwivugana uyu mumiliyoneri wahindutse umunyepolitike no guhungabanya umutekano w’iki gihugu cy’igihangage ku isi.
Ni amakuru yemejwe kandi na nyir’ubwite aho yanyuze kuri X yahoze ari Twitter akavuga ko hari “ibitero bikomeye bishaka gutwara ubuzima bwe.”
Yagize ati “Bagerageje inshuro nyinshi ntibyabahira ariko bazongera bagerageze.”
Ibi bije nyuma yaho umwicanyi washakaga kwivugana Trump muri leta ya Pennsylvania muri Nyakanga 2024 yamuhushije, isasu rigatobora ugutwi kwe, ibintu byagaragaje isura mbi ku mutekano wa Amerika.
Ni igitero cyaguyemo umuntu umwe wari mu bakurikiranaga imbwirwaruhamwe ye, abandi barakomereka.
Icyo gihe Trump yatangaje ko Imana ari yo yashatse kurinda ubuzima bwe.