Date:

Share:

Rubavu: Huzuye Kivu Intare Arena

Related Articles

Mu Karere ka Rubavu hazuye inyubako igezweho yahawe izina rya Kivu Intare Arena yitezweho kwakira inama n’ibitaramo binini.

Ni inyubako yuzuye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Gisenyi hafi n’umupaka uhuza u Rwanda na Demokarasi ya Congo.

Abashoramari bo mu mujyi wa Rubavu bavuga ko iyi nzu ifite icyumba cy’inama kigezweho (meeting hall) izafasha kwihutisha ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibitaramo muri aka karere nyuma yaho baburaga aho bakirira inama nini kubera kubura icyumba kini kandi kijyanye n’igihe.

Patience Uwase, ushinzwe ibikorwa muri Centre d’Accueil Saint Francois Xavier (CASFX), imwe muri za hoteli zikorera muri Gisenyi, yishimiye iyi nyubako avuga ko ari igisubizo mu kwakira inama nini.

Patience Uwase

“Hari inama twakiraga tukabura aho tubakirira ariko murabona ko iyi nzu yakwakira abantu bagera ku 1000. Aka ni akarere kari hafi n’umupaka n’ikiyaga cya Kivu, abantu bose bishimiye iyi nyubako. Turashimira Umuryango FPR, mwabibonye ko ari inyubako nziza cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu akaba n’uhagarariye Umuryango FPR, Prosper Mulindwa nawe yemeje ko hari hashize imyaka myinshi nta cyumba cy’inama kinini kiri muri aka karere.

Bwana Mulindwa avuga ko iyi sale (salle) igezweho ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000 bicaye neza kandi izajya yakira ibitaramo binini.

Kivu Intare Arena yubatswe n’Umuryango FPR aho ubu hamaze gukoreshwa miliyari eshanu na miliyoni 207 z’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye n’uturere tugize Intara y’Iburengerazuba tumaze gutanga umusanzu wa miliyoni 921.

Akarere kavuga ko kandi ko hafashwe ideni rya miliyari ebyiiri za banki.

Biteganyijwe ko Intare Investment Ltd izacuga iyi nyubako, izatangira kuyikoresha tariki ya 1 Ugushyingo 2024.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles