Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yongeye kugaruka ku rubuga rwa X nyuma y’uko hari hashize icyumweru avuze ko atazongera gukoresha uru rubuga rwahoze rwitwa Twitter amaze imyaka 10 akoresha.
Icyo gihe yabwiye abamukurikiraga ko Yesu Kristo yamusabye kuruvaho akita ku ngabo za Uganda abereye Umugaba Mukuru no gushakira amahoro arambye Akarere.
Mu butumwa ashyize kuri X kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama yagize ati “Ndagarutse.”
Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ntabwo ari ubwa mbere asezeye ku rubuga rwa X akongera akarugarukaho kuko no mu 2022 yari yatangaje ko atazangera kurukoresha.
- Advertisement -