Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rifite umutwe wa M23 ryashyizeho guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru hamwe n’abamwungirije.
Itangazo rya Corneille Nangaa – umukuru wa AFC – rivuga ko Bahati Musanga Joseph ari we ugizwe guverineri w’iyi ntara.
M23 ishyizeho uyu mutegetsi nyuma y’icyumweru kimwe ifashe umujyi wa Goma – umurwa mukuru w’iyi ntara – mu gihe igice kinini cyayo – igice kinini cya teritwari ya Walikale, iya Lubero na teritwari ya Beni – kikigenzurwa n’uruhande rwa leta.
Leta ya Kinshasa ntacyo iratangaza kuri ibi byakozwe na AFC/M23, mu gihe iherutse gushyiraho guverineri mushya w’intara ya Kivu ya Ruguru – General Major Somo Kakule – ubu ukorera mu mujyi wa Beni, wavuze ko agomba gufata Goma ahari ibiro bikuru bya Guverineri.
Bahati Musanga, umwe mu barwanyi ba M23 akaba n’ufasha mu icengezamatwara ryayo mu bice yafashe, mu ntangiriro z’umwaka ushize ubwo M23 yatangazaga imyanya y’abategetsi bayo yari yagizwe umukuru w’ishami ry’imari n’umusaruro.
Bahati Musangwa – wabaye, cyangwa ukiri umujyanama wa Gen Sultani Makenga – umwaka ushize byavuzwe ko yapfuye, ubundi ko yakomerekejwe n’ibitero bya ‘drones’ i Kitsanga muri teritwari ya Masisi, ariko nyuma yaje kugaragara mu mashusho ari muzima.