Perezida Paul Kagame yavuze ko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo idakwiye gucecekesha u Rwanda mu gihe ishyigikiye abashaka guhungabanya umutekano warwo.
Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyatare 2024 mu nama idasanzwe ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’uw’ibyo mu Majyepfo ya Afurika, SADC, mu gushakira igisubizo ibibazo byo mu Burasirazuba bwa DRC.

Umukuru w’igihugu yagize ati “Ntawe ushobora kutubwira ngo duceceke. Twasabye kuva kera DRC n’abayobozi bayo, tubasangije ibibazo bitubangamiye kandi dusaba DRC kubikemura, barabyanga.”
Perezida Kagame yavuze ko hamaze kuba inama nyinshi bityo ko abona ntazindi zikenewe kuko ikibazo gihari kitagakwiye guhora iteka kigaruka.
Yagize ati”ibibera hariya [DRC] n’intambara ishingiye ku moko imaze igihe kinini, kubuza abantu uburenganzira bwabo barangiza bakibasira u Rwanda.”

Perezida Kagame yavuze ko mbere na mbere haba hakenewe kubanza kumenya uburenganzira bw’abantu ndetse no gutera intambwe igamije gakemura ikibazo gihari.
Yavuze kandi ko iyi ntambara yatangijwe na DRC ndetse nta kintu na kimwe cyaturutse mu Rwanda.
Ati “Yazanywe ngo bayidushyire ku bitugu, tubwirwa ko tugomba kuyigira iyacu. Ntidushobora kuyigira iyacu. Ibyo kandi nta kibazo kirimo.”

Perezida Paul Kagame yasabye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama ko bakwiye kuyikoresha mu buryo buzirikana ibyo bibazo byose mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye.
