Bisi ya International yavaga i Kigali yerekeza Musanze yakoreze impanuka igeze hafi y’ahazwi nko ku “Kirenge” mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo irenga umuhanda igwa mu kabande.
Ni impanuka bivugwa ko yaguyemo abantu barenga 14 abandi barakomereka bikomeye nubwo umubare utaramenyekana.
Iyi mpanuka y’imodoka ya bisi yari itwaye abagenzi yabaye mu masaha y’igicamunsi cyo kuwa kabiri Tariki 11 Gashyantare 2025, ikaba yari mu muhanda uva Kigali ugana Musanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje amakuru y’iyi mpanuka avuga ko bakiri mu bikorwa by’ubutabazi no kumenya umubare nyawo w’abo ihitanye.
- Advertisement -