Date:

Share:

Nyamasheke: Umugore yakase umugabo we igitsina

Related Articles

Ayingeneye Clémentine w’imyaka 31 yatawe muri yombi akekwaho gukata igitsina cy’umugabo we Muberanziza Jackson w’imyaka 30 akoresheje urwembe kikenda kuvaho.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku ya 17 Gashyantare aho aho ubu Ayingeneye afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke.

Umugabo we bafitanye abana batatu arembeye ku Bitaro Bikuru bya Kibogora.

Sinumvayabo Simeon, Umukuru w’Umudugudu wa Rambira, Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, yavuze ko umugabo yakaswe igitsina nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we amusanze mu Isoko rya Kirambo, Umurenge wa Kanjongo.

Akomeza avuga ko amakimbirane amaze igihe kuko umugabo asanzwe atumvikana n’umugore we ashinja ubusinzi bukabije, ariko n’umugore agashinja umugabo we amuca inyuma.

Ubuyobozi bwagiye mu kibazo cyabo kenshi, umugore akavuga ko atazongera ubusinzi n’amahane hakaba hari hashize igihe kinini batongera gushwana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, avuga ko uru ari rumwe mu ngo bafite zibana nabi bagerageje kunga ariko bikaba iby’ubusa.

Ati: “Urugo rwabo rwari mu zo dufite zibanye nabi mu karere, twagerageje kunga bikananirana. Banabanaga bitemewe n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko umugore aketsweho kwangiza igitsina cy’umugabo akoresheje urwembe yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles