Date:

Share:

Kabarebe yafatiwe ibihano na Amerika

Related Articles

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano bamwe mu bategetsi bakuru ba Reta y’u Rwanda n’abo mu mutwe wa M23 kubera baregwa gutera inkunga uyu mutwe mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Kongo.

Abo barimo Jenerali James Kabarebe wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda ubu akaba ari umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda n’umuvugizi w’ihuriro rya M23/AFC Lawrence Kanyuka n’ikigo ke gikorera mu Bwongereza.

Itangazo rya minisiteri y’imali y’Amerika ryatangaje ibyo bihano rivuga ko Kabalebe yagize uruhare runini mu bya gisirikare mu ntambara zabaye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu myaka mirongo itatu ishize.

Amerika ivuga ko ari we muhuza wa leta y’u Rwanda n’umutwe wa M23 akaba ari na we ushinzwe umusanzu ingabo z’u Rwanda zitera uyu mutwe w’inyeshyamba.

Ingingo imufatira ibi bihano ishimangira ko agira uruhare ruziguye n’urutaziguye mu bikorwa cyangwa ingamba zihungabanya amahoro, umutekano cyangwa umudendezo wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Uwa kabiri ibi bihano bireba ni Lawrence Kanyuka Kingston, umuvugizi w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, ry’imitwe y’inyeshyamba ishaka guhirika ubutegetsi buriho muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Amerika iravuga ko uyu Kanyuka ari indi nkingi ya mwamba ku mutwe wa M23 n’iri huriro kubera kuribera umuhuza n’itangazamakuru n’uruhare agira muri diplomasi yaryo n’amahanga.

Amerika ivuga ko Kanyuka ari we nyir’ikigo Kingston Fresh kibarizwa mu Bwongereza kikaba gicuruza ibiribwa na cyo Amerika yakomanyirije. Iki kigo kandi gikorera mu i Pari mu Bufaransa ariko ho kikaba gikora ibijyanye na servisi z’ubujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Na cyo cyakomanyirijwe

Itangazo rya ministeri y’imali muri Amerika rivuga ko Kanyuka yafatiwe ibihano kubera gukorera umutwe w’inyeshyamba M23 mu buryo buziguye cyangwa butaziguye

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Yolande Makolo yamaganye ibihano byafatiwe Kaberebe ndetse n’ibyo ashinjwa.

Ibirego byose bishyirwa ku Rwanda rwabiteye ishoti inshuro nyinshi, gusa rwemeza ko rwakajije ubwirinzi ku mupaka yarwo.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles