Date:

Share:

RDC: Inyeshyamba za ‘Twirwaneho’ zihuje na M23

Related Articles

Umutwe w’Abarwanyi ba “Twirwaneho” ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo umaze gutangaza ko wifatanyije n’inyeshyamba za M23 n’ihuriro AFC mu kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Umuyobozi wawo mushya Generale de Brigade Charles Sematama yabitangarije ijwi ry’Amerika nyuma y’iminsi mike uwo asimbuye ku buyobozi, Colonel Michel Rukunda aguye ku rugamba.

Ni ubwa mbere uyu mutwe utangaje ku mugaragaro ko ugiye kugaba ibitero ku gisirikare cya leta ya Kongo ugamije kuyihirika.

Mu minsi yashize wakunze kuvuga ko utarwanya leta ahubwo ko urinda abaturage b’Abanyamulenge ibitero by’indi mitwe y’abarwanyi leta yananiwe gukumira.

Generale de Brigade Charles Sematama yabwiye ijwi ry’Amerika ko nyuma y’urupfu rw’uwari uyoboye uwo mutwe, Colonel Michel Rukunda, batakomeza kurebera, bityo bakaba bafashe umwanzuro wo kwifatanya n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ‘kugirango barengere abaturage’.

M23 ubu imaze gufata imijyi ya Goma na Bukavu ivuga gahunda ari ugukomeza irwana yerekeza i Kinshasa mu murwa mukuru.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles