Date:

Share:

Kera kabaye Tshisekedi yemeye kuganira na M23

Related Articles

Ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi yemeye kugirana “ibiganiro bitaziguye” na M23.

Tina Salama umuvugizi wa Perezida Felix Tshisekedi ntiyemeje neza ibyatangajwe na Angola ku rubuga X yavuze ko Angola “igiye gukora ibikorwa bigendanye n’ubuhuza”.

Tina yongeraho ati “Dutegereje kureba ishyirwa mu ngiro ry’icyo gikorwa cy’ubuhuza bwa Angola.”

Ibi byatangajwe nyuma y’uruzinduko “rugufi” rwa Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo i Luanda aho yahuye “bonyine” na mugenzi we João Lourenço wa Angola.

Perezida Lourenço umaze imyaka igera kuri ine ari umuhuza mu kibazo cya DR Congo mu kwezi gushize yatangaje ko agiye guhagarika izo nshingano kugira ngo akore imirimo yo kuba umuyobozi w’Ubumwe bwa Afurika yari kwemezwaho.

Perezida Tshisekedi yumvikanye avuga ko “mu gihe cyose nkiri Perezida wa DR Congo” ko atazigera aganira na M23, ko kuganira n’uyu mutwe yita uw’iterabwoba ari “umurongo utukura tutazigera turenga”.

Yemeye ibihaniro nyuma yo gutakaza imijyi ya Goma na Bukavu ubu iri mu maboko ya M23.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles