Date:

Share:

Umusore yapfiriye muri bisi ya International

Related Articles

Umusore witwa Ndikubwimana Janvier yapfiriye mu modoka itwara abagenzi ya International yari ivuye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025 yerekeza Rubavu.

Ibi byamenyekanye ubwo yari igeze muri Gare ya Musanze saa saba z’amanywa, ubwo bamwe mu bagenzi yari itwaye barimo bavamo, batunguwe no kubona umwe mu bari bayirimo yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje iby’urupfu rw’uyu muntu, wari muri International.

Yagize ati “Mu makuru twamenye tuyabwiwe na se, ni uko uwo musore yari amaze ukwezi arwariye mu bitaro bya CHUK. Bari baramubaze kubera uburwayi bwo mu nda yari amaranye iminsi.”

Yongeyeho ati “Ubwo rero mu kumusezerera ngo ajye kurwarira mu rugo iwabo i Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba aho basanzwe batuye, bateze iyo Bisi ya International, bikaba bishoboka ko yayipfiriyemo ubwo bari mu nzira. Iperereza ku cyateye urupfu ryahise ritangira.”

Umurambo wakuwe muri iyo modoka ujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles